Unkunda n’ Umwana w’ Imana
Indirimbo ya 99 mu Gushimisha Imana
1. Unkunda n’ Umwana w’ Imana;
Yaje mw isi kunshungura
Umutima wanjy’ utangazwa
N’ urwo rukundo rwa Yesu
|:unkunda ni Yesu;:|x2
Yamfiriy’ ibyaha byanjye;
Unkunda ni Yesu
2. Amaraso yawe, Mukiza,
Ankurahw ibyaha byanjye
Nahinduts’ uwatsinz’ urupfu
Kubw’ izo mbabazi zawe
|:unkunda ni Yesu:|x2
Wanzukiye ngw ambesheho:
Unkunda ni Yesu
3. Uzi kubaho kwanjye kose;
Unshorer’ iminsi yose
N’ umucyo waw’ umurikira,
Ukandindish’ urukundo
|:unkunda ni Yesu;:|x2
Yankujije mu by’ Imana:
Unkunda ni Yesu
4. Nzi ko Yes’ atajy’ ahinduka,
No gukiz’ aracyakiza
Uk’ uri kose, munyabyaha,
Mwizer’ ukizwe nonaha!
|:Ukundwa na Yesu::|x2
Yapfiriy’ ibyaha byawe;
Ukundwa na Yesu!