Yesu yaje kunshaka
Indirimbo ya 89 mu Gushimisha Imana
1. Yesu yaje kunshaka,
Ndi kure, nzimiye,
Anshyira ku bitugu
Nukw arantarura!
Maz’ abamarayika be
Baririmba basingiza
Amasakramentu:
Umv’ uko yankunze
Umv’ uko yanshatse!
Ibuk’ amaraso yanguze!
Mbur’uko mbivuga, numiwe
2. Yasanze nkomeretse,
Nukw aranyomora
Ampumurira neza
At’ Ur’ uwanjye ko!
Sinari numv’ ijwi nk’ iryo,
Nduhuka mu mutim’ ubwo
3. Anyereka n’ inkovu
Zo mu biganza bye,
N’ izatewe n’ amahwa
Zo mu ruhanga rwe
Nibaz’ icyo yambonyemo,
Cyatumye yihangan’ atyo!
4. None, tuban’ iteka;
Mu maso he hera
Hamvir’ umucyo mwinshi,
Uhor’ unyobora;
Amp’ ibikwiriye byose;
Mbur’ uko mbimushimira
5. Nduhutse mu mutima,
Amp’ amahoro ye
Iteka ntegereje
Umuns’ azazaho,
Antahukan’ angez’ i We
Anguze n’ amaraso ye