Mbe, ntiwaturw’ ibyo byaha byawe
Indirimbo ya 87 mu Gushimisha Imana
1. Mbe, ntiwaturw’ ibyo byaha byawe?
Usange Yesu! Usange Yesu!
Ntushaka no kubinesha rwose?
Wizer’ amaras’ akiza
Amasakramentu:
A mara. . . so. . . kokw ashobora
Imiti. . . m’ ishobewe. .
Amara. . . so. . . y’ Umucunguzi
Ni yo mas’ atuneshereza
2. Mbe, ntiwaturw’ ubwigenge bwawe?
Usange Yesu! Usange Yesu!
Akugir’ umugwaneza nka we!
Wizer’ amaras’ akiza!
3. Mbese, ntushaka no kwezwa dede?
Usange Yesu! Usange Yesu!
Emer’ akoz’ ibyo byaha byose,
Wizer’ amaras’ akiza!
4. Mbese, ntushaka kumuyoboka?
Usange Yesu Usange Yesu!
No kumusingiz’ iteka ryose?
Wizer’ amaras’ akiza!