Amaraso y’ Umukiza
Indirimbo ya 86 mu Gushimisha Imana
1. Amaraso y’ Umukiza
Yakuyiriye
Yayaviriy’ abagome
N’ abanyabyaha
Amasakramentu:
Amaraso y’ Umukiza
Yakuviriye,
Rek’ akoze, rek’ akweze,
Agukiz’ ubu
2. Amaraso y’ Umukiza
Ni y’ atunganya
Rek’ atembe nk’ umugezi,
Akugeremo
3. Nubw’ ufit’ ibyaha byinshi,
Kandi wanduye,
Amaraso y’ Umukiza
Arakweza de
4. Amaraso ni yo masa
Yanyishyuriye
Irya myenda yanjye yose,
Ndababarirwa
5. Ubu nshiz’ amanga cyane
Kwinjir’ Ahera,
Kuko yaduhay’ inzira
Mu maraso ye
6. Amaraso yo kunesha
Ni yo ndwanisha,
Nsind’ ibyaha na Satani,
Nshobojwe na yo
7. Amaraso y’ Umuhuza
Wacu n’ Imana,
Ni y’ ambonez’ umutima;
Ndayasingiza