N’ iki cyankiz’ ibyaha
Indirimbo ya 84 mu Gushimisha Imana
1. N’ iki cyankiz’ ibyaha?
N’ amaraso yawe, Yesu
N’ iki cyanyeza rwose?
N’ amaraso yawe, Yesu
Amasakramentu:
Ayo maraso ye
Ni y’ amboneza rwose:
Nta cyampa gukira,
Nk’ amaraso y’ Umukiza
2. Nta kindi cyantunganya,
Nk’ amaraso yawe, Yesu,
Nta kindi cyiru mfite,
Nk’ amaraso yawe, Yesu
3. Nta cyantsembahw ibyaha,
Nk’ amaraso yawe, Yesu
Nta byanjye byamboneza,
Nk’ amaraso yawe, Yesu
4. Ni Wowe niringira
N’ amaraso yawe, Yesu,
Ni Wow’ ump’ amahoro,
N’ amaraso yawe, Yesu
5. Nguhimbariza cyane
Amaraso yawe, Yesu
Mwami, ndagushimira
Amaraso wamviriye