Umutwaro wanjye, Krisito
Indirimbo ya 83 mu Gushimisha Imana
1. Umutwaro wanjye, Krisito,
Warawikoreye
Bakubambye ku Musaraba,
Ni jyewe wazize;
Unkuraho wa mutwaro:
Sinkiwikoreye!
2. Igikombe cyanjye cyarimo
Kuvumwa n’ urupfu;
Nuk’ ucyiranguza kubwanjye;
Ibyo bisharira,
Uherak’ ubisimbuza
Ibyiza by’ ijuru
3. Uwiteka wang’ ibyaha pe
Yabanguy’ inkoni
Ariko si jye yakubise,
Ahubwo ni Wowe!
Iyo mibyimba, Krisito,
Ni yo yankijije!
4. Haguy’ iy’ nkundura, Yesu,
Jye nkunamamw ubwo;
Iguhitiraho ku Giti,
Jye ntiyanyagira
Yarakunshocaguriye;
None, hareyutse
5. so yakuy inkota ye yera,
Aragusogota;
Umutima waw’ uhinduka
Urwubati rwayo
Non’ iyo nkot’ iragimbye:
Nta cy’ ikintwar’ ubu!
6. Jye napfanye nawe, Krisito,
Ubwo wamfiraga;
Urazuka, nzukana nawe,
Uraz’ unturamo
Non’ untungany’ unyeze de,
Uzangez’ i Wawe