Mwa bitang’ igicuri mwe
Indirimbo ya 80 mu Gushimisha Imana
1. Mwa bitang’ igicuri mwe,
Muyoberw’ umusaraba,
Turababwira turira Yuko mubabaza Yesu
Amasakramentu:
Mpisemo guhora nkizwa,
Ngashingwa mu gakiza ke;
Sinzava mu gakiza ke
2. Mwa barets’ ubugingo mwe,
Mukabuguran’ iby’ isi,
Ubw’ ibyo bizabora se
Muzakuramo ndamu ki?
3. Mwa barets’ igihugu mwe,
Cyuzuy’ ubuki n’ amata,
Mukimiranye vuba ye,
Musubiye mw Egiputa!
4. Yemwe abavug’ inkuru mbi
Ya cya gihugu Siyoni,
Ibyo mwit’ amananiza
Bishoboker’ uwizeye
5. Dor’ amaraso ya Yesu;
Ni mo dukirizw’ ibyaha,
Ngwino, dusubiraneyo,
Tugere ku Musaraba!
6. Yemwe bakunzi ba Yesu,
Mwihane, ye kubabara!
Mumaramaze kwitanga,
Igihe ni kigufi pe!
7. Mwa batuy’ imitwaro mwe,
Ko mugifit’ ingata se?
Turababwira turira
Ko muri kure ya Yesu
8. Muze, musange Krisito,
Ku ntebe ye y’ imbabazi,
Dor’ abategerej’ ubu;
Muz’ arabababarira!