Jy’ uhor’ undinganirije
Indirimbo ya 79 mu Gushimisha Imana
1. Jy’ uhor’ undinganirije
Aya magambo meza
Umpugur’ uyamenyeshe,
Aya magambo ye
Ayo ni yo njya nkunda,
Ni y’ ampesh’ amahoro
Amasakramentu:
Ni yo meza, ndayakunda,
Anter’ ibyishimo byinshi:
Ni yo meza, ndayakunda,
Anter’ ibyishimo
2. Krist’ ahet’ abantu bose
Ayo magambo meza
Mumwitabe, banyabyaha,
Mwumv’ amagambo ye
Abayoboz’ ituza,
N’ amagamb’ atunganye
3. Kwiza hos’ ubutumwa bwe
Bg’ aya magambo meza
Muz’ arabababarira,
Mwumv’ amagambo ye
Yesu ni We Mukiza,
Utubeshahw iteka