Twaheze mu mwijima mwinshi cyane
Indirimbo ya 72 mu Gushimisha Imana
1. Twaheze mu mwijima mwinshi cyane:
Umucyo w’ isi ni Yesu!
Ubwiza bwe bwaratumurikiye:
Umucyo w’ isi ni Yesu!
Amasakramentu:
Sang’ uwo Mucy’ ukwakir’ ubu!
Jye nzi yuko wamurikiye,
Nari nd’ impumy’ arampumura
Usang’ uwo Mucyo nawe!
2. Nta mwijim’ ugir’ uri kumwe na we:
Umucyo w’ isi ni Yesu!
Tugendane na W’ atumurikire:
Umucyo w’ isi ni Yesu!
3. Mwa mpumyi za heze mu mwijima mwe,
Umucyo w’ isi ni Yesu!
Mwoge mu maraso, muhumuk’ ubu:
Umucyo w’ isi ni Yesu!
4. Har’ indi s’ itagomb’ izuba rwose,
Umucyo waho ni Yesu!
Umwana w’ Intam’ ahaber’ izuba:
Umucyo waho ni Yesu!