Hagarara munyabyaha
Indirimbo ya 71 mu Gushimisha Imana
1. Hagarara munyabyaha,
Kuk’ uri mu mwijima;
Urarindagira hose,
Ugiye kwiyahura
Amasakramentu:
Ngwin’ Iman’ ijya yakira
Umunyabyaha wese
Ibuka, nta n’ umwe yanze:
Ngwin’ irakurokora
2. Wajyaga wibwir’ ibibi,
Ukagir’ agahinda;
Washatse gutsind’ ibyaha,
Nyamar’ urananirwa
3. Washaka kuza mu mucyo
Ng’ ubohorwe n’ Imana?
Wakwemera kuyikunda
Nkuko na Y’ igukunda?
4. Teg’ amatwi, munyabyaha:
Araguhamagara
None wemere gkizwa:
We kwihemukir’ utyo!