Nta kindi gihesha gukiranuka
Indirimbo ya 68 mu Gushimisha Imana
1. Nta kindi gihesha gukiranuka
Mu b’ isi no mu bo mw ijuru,
Keretse kwizera ko wogejwe de
N’ amaraso ya Yesu masa
Amasakramentu:
Wogejwe na Yesu?
Watunganijwe n’ amaraso?
Har’ ubwo yakwuhagij’ amaraso?
Mbes’ imyambaro yaw’ irera?
2. Amaraso ya Yesu yogej’ atyo
Abanduy’ imitima yabo:
Ntimukererw’ ahubwo mutebuke,
Mwezw’ imitima yanyu neza
3. Umukiz’ ubw’ azagaruk’ afite
Icyubahiro cy’ ubwiza bwe,
Abatari bezwa bazinjir’ i we
Mu birori by’ ubukwe bate?
4. Bazatinya guhinguk’ imbere ye,
Bazahinduk’ ubwoba busa
Nukw iyambur’ iyo myambaro mibi
Yes’ akwambik’ iye y’ ubukwe