Yes’ aragutegereza
Indirimbo ya 56 mu Gushimisha Imana
1. Yes’ aragutegereza;
N’ inshuti yawe
Araguhamagar’ ati:
Ngwino hano!
2. Ita ku magambo meza
Akubwir’ ati:
Nabambiwe kugira ngo
Ngucungure
3. Mbes’ ubuntu bwanjye bwinshi
Ubwangir’ iki?
Ntiwamenyemera, nkaguha
Agakiza?
4. Mbese ntiwamaz’ imyaka
Myinshi mu byaha,
Ur’ imbata ya Satani,
Nturambirwe?
5. None, reka nkubohore,
Naw’ unyizere,
Unkurikire wishimye,
Ub’ uwanjye
6. Yesu yahoz’ akubwira
Kensh’ ibyo byiza;
Dore, n’ ub’ arakwinginga!
Wamwang’ ute?
7. We gutind’ ahar’ ijwi rye
Ryahora vuba;
Ubu n’ igihe gikundwa,
We gutinda
8. Mwami Yesu, singitinda;
Noneho ndaje
Ububata bwawe bwiza
Ni bwo nkunze