Muze mwenyine, twihererane
Indirimbo ya 50 mu Gushimisha Imana
1. Muze mwenyine, twihererane,
Munsang’ ahantu hatar’ abantu;
Dor’ imiruhw irabarembje;
Urusaku rurabaruhije
2. Murek’ ibyifuzwa n’ ab’ iyi si,
Mushak’ ibyihishw’ abanyabwenge;
Jyewe na Data tubana namwe:
Ntimuri mwenyine, turi kumwe
3. Murajye mumbwir’ ibyo mwibwira,
Ibyo muvuga n’ ibyo mukora,
Mu miruho yanyu munaniwe;
Bimenywa n’ uz’ imigambi yanyu
4. Inzir’ iraruhije: mwitange,
Mutazananirwa mukigenda;
Mury’ umutsim’ uter’ imbaraga,
Munywe no ku mazi y’ ubugingo
5. Nuko, mukor’ imirimo yanyu;
Nzajya mbafasha mu mibabaro:
Uwitanga nzamugororera;
Ndaza vub’ umusek utambitse