Ibihe nseng’ Uwiteka
Indirimbo ya 49 mu Gushimisha Imana
1. Ibihe nseng’ Uwiteka
Bintarura mu mpagarara,
Ngo nigir’ aho Dat’ ari,
Muganyir’ ibyo nkennye byose
Mu bihe by’ umubabaro,
Bimpumuriz’ umutima
Nsind’ ubukana bw’ umwanzi,
Mu bihe byiza byo gusenga
2. Ibihe nseng’ Uwiteka
Binyemeza yukw' asubiza
Ategerej’ abana be,
Ngo bamusang’ abakenure
Ndamwihereje rwos’ ubu
Kuko yampamagay’ ubwe
Niringiye bwa buntu bwe:
Nogeze’ ibihe byo gusenga
3. Guhora nseng’ Uwiteka
Kujye kumar’ umubabaro,
Kugez’ aho nzager’ i We,
Mwirebere ngeze mw ijuru
Niyambuy’ umubir’ upfa,
Nambaye kudapf’ iteka;
Ubwo ni bwo nzasezera
Ku bihe byiza byo gusenga