Ndagushaka, Mwami Yesu
Indirimbo ya 45 mu Gushimisha Imana
1. Ndagushaka, Mwami Yesu
Ntabwo nakwishoboza
Ndifuza k’ umpora hafi,
Ukajy’ ump’ imbaraga
Amasakramentu:
Nta cyo nti. . . nya noneho. .
Nkore byo. . . s’ untegeka. .
Njye nguku. . . rikira hose,
Nkumvira, nguhakwaho
2. Ndagushaka, Mwami Yesu,
Jye nd’ umunyantege-nke
Uzamber’ umujyanama
Nta wundi mbitezeho
3. Ndagushaka, Mwami Yesu,
Aho ndi mur’ iyi si,
Mu muvumbi no ku zuba,
Mu bimbabaza byose
4. Ndagushaka, Mwami Yesu,
Hos’ uzajy’ unyobora;
Ngeze kuri wa Mugezi,
Uzamfashe nywambuke