Ubwo nagendaga ndemerewe
Indirimbo ya 436 mu Gushimisha Imana
1. Ubwo nagendaga ndemerewe,
Sinari nz’ ubw’ icyo ntekereza
Nonubu, maze kwihitiramo
Mpisemw Umucunguzi
Amasakramentu:
Tekereza nimutekereze!
Mbes’ iryo jambo muryitayeho?
Mwibaze, muhitemo!
2. Mbeg’ urukundo rw’ Umwami Yesu!
Aradukunda tudakwiriye
Ubu ngub’ arabahamagara:
None, nimutemo!
3. Ntangajwe cyane n’ imbabazi ze:
Ni zo zatumy’ anyitanirira;
Kandi ngiheze mu mwijim’ ubwo,
Mvanwamo n’ umucyo we
4. Emera nawe kwihitiramo!
Imur’ umwanz’ uguhemukira;
Wimik’ ahubw’ Umukiza wawe!
Nta wakez’ abo bombi