Abo mur’ iyi si mbi
Indirimbo ya 434 mu Gushimisha Imana
1. Abo mur’ iyi si mbi
Bifuza kwinezeza,
Kand’ iteka bifuza
Icyubahiro
Amasakramentu:
Twebwehw abakijijwe
Tubaburire!
2. Bishwe n’ Umurimbuzi,
Abagir’ imbata ze,
Yanga ko bameny’ uko
Yes’ abatura
3. Igomwa rya Satani,
Ajya yoshy’ abantu be
Abahemukir’ atyo,
Akabata pe
4. Naho bamutakira,
Ntabwo yabarengera;
No ku munsi w’ imanza
Ntazabafasha!
5. Ajy’ ashuk’ abant’ atyo,
Ngw abate mu muriro,
Ngw atebon’ iryo shyano,
Ari wenyine
6. Mana, turakwinginze,
Ubahumur’ amaso,
Ngo bahung’ umuriro,
Bagutakire!
7. Wa Mukiza wacu we,
Umva, turakwinginga:
Ngwin’ utwigishe neza
Kubaburira
8. Nuko, turabinginze,
Uk’ Umwuka w’ Imana
Abategetse kose,
Mwe kunangirwa!