Kera nar’ umwangizi
Indirimbo ya 430 mu Gushimisha Imana
1. Kera nar’ umwangizi
Mu mutima rwihishwa
Maze, mpura n’ uw’ Imana,
Anyigish’ ibya Yesu,
2. Uk’ umuntu yakizwa
Urubanza rw’ ibyaha,
Akabyarw’ ubwa kabiri
Kubw’ urupfu rwa Yesu
3. Ibyo maze kubyumva,
Ntsindwa n’ urubanz’ ubwo,
Meny’ ibyaha nagakoze
Kuv’ aho navukiye
4. Nsaba Yes’ imbabazi,
Natur’ ibyaha byanjye,
Nizer’ urukund’ ankunda;
Hanyum’ arandokora
5. Kuv’ ubwo, njya nzinukwa
Iby’ isi nakundaga,
Menya yuko bizashira
Yes’ ubw’ azagaruka
6. None, mfit’ amahoro
N’ ubugingo bw’ iteka
Yes’ ampay’ Umwuka Wera;
Anesherez’ iby’ isi
7. Ikimbabaza cyane,
Kikanter’ agahinda,
N’ ukureb’ abari mw isi
Banze kwitaba Yesu
8. Abakijijwe twese
Tubabarir’ ab’ isi,
Tubabwire n’ Ubutumwa:
Ni wo murimo wacu