Ngwino, Mwami Yesu, ngwino
Indirimbo ya 43 mu Gushimisha Imana
1. Ngwino, Mwami Yesu, ngwino,
Kuko tugukumbuye
Utuvane mu ntege nke,
Uturuhure vuba!
2. Yesu, byishimo by’ ababi,
Amahanga yose yose,
Arakwifuza cyane
3. Yesu ni ryo zina wiswe:
Waje kuturokora
Wavuts’ ur’ akana gato,
Nyamar’ uri n’ Umwami
4. Kubw’ Umwuka wawe wera,
Mwami Yes’ unyimemo!
Nuk’ ungirir’ uk’ ushaka,
Uzangeze mw ijuru!