Dor’ inzira nziz’ ijya mw ijuru
Indirimbo ya 429 mu Gushimisha Imana
1. Dor’ inzira nziz’ ijya mw ijuru
Ic’ aho yabambwe ku Musaraba;
Yayibwiy’ umwambuz’ umwe wihannye,
Ashir’ agahinda, arakizwa
2. Tuzakizwa na nde tutizeye
Umukiza wacu wadupfiriye?
Yagiz’ agahinda k’ abarimbuka,
Atang’ ubugingo, ngw abakize
3. Nimukizwe mwese kurimbuka,
Mugir’ ubugingo bw’ abakijijwe,
Mwizigir’ Imana yabacunguye,
Muyiture byose kubwa Yesu
4. Dor’ uko mu Rwanda barimbuka!
Mubabwir’ imana yac’ ibakize,
Tuzahanwe na bo kuba mw ijuru,
Nta gahinda kose, nta kwicuza
5. Wa Musaraba we, ndakwifuza!
Waneshej’ urupfu rwic’ ab’ iyi si;
Watsinz’ i kuzimu n’ ibibabaza,
Uduhindura kub’ umunt’ umwe!