Urukundo rwa Yesu
Indirimbo ya 427 mu Gushimisha Imana
1. Urukundo rwa Yesu
Koko rwatugezeho,
Rudukura mu kaga
Ko gukund’ iby’ iyi si
Amasakramentu:
|:Yes’ arakiza::|x3
Ni we wankijije
2. Mwemeye kw abakiza,
Mukabambanwa na We
Yes’ azabajyan’ i We,
Mu bwiza budashira
3. Abahaw’ Umwuka we,
Mugahinduka bashya,
Mujye mumunambaho,
Muzageze ku gupfa
4. Ariko mbaburire,
Abajya bigumanya,
Mbese, muzageza he
Kutagir’ ibyishimo?
5. Reka kwihakirizwa:
Abo si bo bakiza!
Kandi ntibakwandika
Mu Gitabo cya Yesu!
6. Kwihana s’ ubuhanga
Cyangwa guca mu bwenge,
Keretse kwanamiza
Yuk’ ur’ umunyabyaha
7. Abakunda kwihana,
Mukareba Siyoni
Yo mw ijuru ry’Imana,
Mujye muhishimira!