Dukomeze gutambuka
Indirimbo ya 426 mu Gushimisha Imana
1. Dukomeze gutambuka
Kuko Satan’ arindira
Kutubona tunanirwa
Ngw atwicir’ umumaro pe!
Amasakramentu:
Mpisemo guhora nkizwa,
Ngashingwa mu gakiza ke:
Sinzava mu gakiza ke!
2. Bahungu, namwe bakobwa,
Mukijijwe n’ amaraso,
Nimufash’ abananiwe
Bavuye ku Musaraba
3. Bagabo, namwe bagore,
Muze, dukizw’ ibyo mu ngo,
Kukw ibigusha birimo
Bitubuza kujy’ imbere
4. Umv’ umuhanuz’ Elisa,
Uko yavuye Namani;
Maz’ amuh’ ingemu nyinshi,
Elis’ arabihakana
5. Namani yarakijijwe,
Ashim’ Iman’ ihoraho;
Arerur’ avug’ aty’ ati:
Iman’ iba mw Israyeli!
6. Va mu kibi cya Gehazi
Wakurikiy’ indamu mbi!
Ni we wajyany’ ibibembe
Bya Namani yakijijwe
7. Abantu bose bo mw isi,
Abagabo n’ abagore,
Bataz’ ubuntu bwa Yesu,
Tubah’ impumuro nziza
8. Twitandukanye n’ ab’ isi,
Ngo bitume bakanguka,
Bave no mu butamenya,
Bumvir’Imana y’ ukuri
9. Namw’ abakunda Siyoni,
Murek’ idin’ ikayutse;
Nta n’ icyo yabamarira:
Ikunda gushimwa gusa