Kera narabatijwe
Indirimbo ya 425 mu Gushimisha Imana
1. Kera narabatijwe
Kandi ndakomezwa,
Ntari nabon’ amaraso
Y’ Umwana w’ Imana.
Amasakramentu:
Ko wampfiriye,
Ndakwitur’ iki?
Ndaguh’ uyu mutima
N’ ubugingo bwanjye!
2. Mwa bafit’ ibyaha mwe,
Nimuze, mukizwe:
Yesu ni We bukiriro
Bw’ abantu banduye.
3. Mwumv’ aho dukirizwa:
Ni ku Musaraba
Utahagez’ ashobewe
Ntabw’ ababarirwa.
4. Mwami Yes’ unyemere,
Njy’ ah’ ur’ uko nd’ uku,
Unyuhagiz’ amaraso,
Ayo wamviriye.
5. Yesu, warampfiriye,
Uwakugomeye;
Nkuruwe n’ uko wankunze;
Ngusanze non’ ubu.
6. Noneho, ndakwinginze,
Nshyira mu maraso,
Ay’ igiciro wavuye:
Bizambuza kugwa.
7. Kand’ iyo ngiye kugwa,
Arankuyakuya;
Maz’ akanyigiza hafi
Kukw ankunda cyane.
8. N’ ubu ndacyabanguka
Kuyob’ inzira ye;
Nakwihana, nkamwisunga,
Angaruramw ubwo.
9. Uwiteka Rurema
Na Yesu yabyaye
N’ Umwuka Wera bahwanye,
Nsingiz’ ubutatu.