Iteka nagendaga
Indirimbo ya 424 mu Gushimisha Imana
1. Iteka nagendaga,
Ndemerewe n’ibyaha;
Ntihagir’ ikibasha
Kumar’ umubabaro.
Amasakramentu:
Ndashim’ Umusaraba;
Ndashima ya mva nziza:
Ariko cyane cyane,
Ndashim’ Umwami Yesu.
2. Kugez’ ubwo nageze
Ahantu heza cyane
Hangiriy’ umumaro,
Ntazibagirw’ ukundi.
3. Iri n’itangiriro
Ry’umunezero wanjye;
Aha ni h’ umutwaro
Wamvuye mu mugongo.
4. Ku Musaraba mwiza,
Ni h’ umunt’ abonera
Abagabo batatu,
Bakamuhumuriza.
5. Ku Musaraba mwiza,
Ni h’ Umunt’ abonera
Urwandiko rw’ijuru
Rutar’ urw’Itorero.
6. Umugabo Ntabwenge
Yagiye nta rwandiko,
Agira ngw azinjira
Nkukw abandi binjira.
7. Nukw’ageze Kw’irembo,
Bamubaz’ urwandiko
Rwa katanga ka mbere,
Asang’ atarufite.
8. Mu rubavu rwa Yesu,
Havuyemw amaraso
Y’uruzi rw’ubugingo
Yoz’ umutima wanjye.
9. Gir’ umwete, winjire
Mu maraso ya Yesu;
Uzashirahw inenge
Mu mutima wanduye.