Iteka nagendaga
Indirimbo ya 424 mu Gushimisha Imana
1. Iteka nagendaga;
Ndemerewe n’ibyaha
Ntihagir’ ikibasha
Kumar’ Umubabaro
Amasakramentu:
Ndashim’ Umusaraba
Ndashima ya mva nziza
Ariko cyane cyane,
Ndashima Umwami Yesu
2. Kugeza Ubwo nageze
Ahantu heza cyane
Hangiriy’ umumaro,
Ntazibagirwa Ukundi
3. Iri n’itangiriro
Ry’umunezero Wanjye;
Aha ni h’ Umutwaro
Wamvuye Ku mugongo
4. Ku Musaraba mwiza,
Ni h’ Umunt abonera
Abagabo batatu,
Bakamuhumuriza
5. Ku Musaraba mwiza,
Ni h’ Umunt’ abonera
Urwandiko rw’ijuru
Rutar’urw’itorero
6. Umugabo nta bwenge
Yagiye nta rwandiko,
Agira ngw azinjira
Nk’ukw’abandi binjira
7. Nukw’ageze Kw’irembo,
Bamubaz’ urwandiko
Rwa Katanga Ka mbere,
Asanga atarufite
8. Mu Rubavu Rwa Yesu,
Havuyemw amaraso
Y’uruzi rw’ubugingo
Yoza Umutima Wanjye
9. Gira Umwete Winjire
Mu Maraso Ya Yesu;
Uzashirahw inenge
Mu Mutima Wanduye