Reka nshim’ Umwami Yesu
Indirimbo ya 423 mu Gushimisha Imana
1. Reka nshim’ Umwami Yesu
Kuko yankunze rwose:
Yarampinduye mb’ umwana,
Ngo tubane mw ijuru
Amasakramentu:
Reka nshim’ Umwami Yesu
Ko yamvanye mu byaha;
Noneho, mfit’ amahoro
Arut’ ay’ isi cyane
2. Mur’ iyi si dutuyemo
Yuzuy’ uburiganya,
Ntabwo yabasha guhaza
Iby’ imitim’ ishaka.
3. Kand’ Umwuka wawe wera,
Abamuhawe bose,
Ni W’ ujy’ abazinukisha
Kwifuz’ iby’ isi byose,
4. Ujye wirukan’ ubwenge
Bwa Satan’ anzanira
Bwo kuntandukanya nawe,
Isoko y’ ubugingo
5. Yemw’ ababyawe n’ lmana,
Mujye muhirimbana,
Mugere ku Musaraba,
Mubone kunesh’ isi
6. Yes’ amaz’ imyaka myinshi
Ajy’ atwihanganira;
Nimuze, dusig’ ab’ isi,
Babone kutwifuza
7. Mwe kujya muvuga Yesu,
Uwo mwumvany’ a bandi;
Mujye mumureb’ ubwanyu,
Ari ku Musaraba
8. Mwe kujya mukebaguza
No gusubir’ inyuma
Mu byo mwahozemo kera,
Mudahemura Yesu!