Yesu yageze mu Rwanda
Indirimbo ya 422 mu Gushimisha Imana
1. Yesu yageze mu Rwanda,
N’ i Burund’ agerayo;
Yigerey’ i Tanganyika
N’ i Bugande n’ i Kongo
Yadukuye mu bugoryi
No mu mwijima mwinshi;
Tumuberey’ umuryango:
Tumusingize cyane!
2. Imana yishimye cyane
Kubon’ ibyo yaremye;
Byari biboneye byose,
Nta n’ inenge byarimo
Maz’ umunt’ iramurema,
Ab’ umukurambere
W’ inyamaswa n’ amatungo;
Byos’ abyit’ amazina
3. Satan’ ajy’ arushy’ abantu,
Abah’ ibishushanyo
No kubabuz’ agaciro
No kubarushya cyane
Yabahugij” Umuremyi,
Ababwir’ ibinyoma
Abahemukir’ iteka:
Ni we mwanz’ ukabije
4. yemwe mwes’ abari mw isi
Abakuru n’ abato,
Nimumenye yukw Imana
Yer’ ikang’ ibyaha pe!
Ni cyo cyatumy’ ic’ Adamu,
We na Hawa, mw Edeni,
Ikarimbura ya mirwa,
Sodomu na Gomora
5. Yemwe mwes’ abari mw isi,
Namw’ abari mw ijuru,
Nimumeny’ Imana yacu
Yukw ar’ inyambabazi!
Yatanze n’ Umwana wayo,
Aratubabarizwa;
Yagiriwe nabi cyane,
Bamubamba ku Giti
6. Yes’ ashobor’ imitima
Y’ abinangiye bose,
Uhereye mu Bulaya,
Ukageza mw Afrika
Nta mitima w’ atabasha,
Nubwo yaba nk’ ibuye;
Nubw’ irimw ibyaha byinshi
Yos’ arayishobora