Habay’ umuntu twizeho
Indirimbo ya 420 mu Gushimisha Imana
1. Habay’ umuntu twizeho;
Izina rye ni Yosefu—kera.
2. Yar’ afit’ abavandimwe,
Nyamara barahemutse—cyane.
3. Bamujugunye mu bushya,
Basig’ umwend’ amaraso—menshi.
4. Hanyuma, bamucuruza
N’ abantu b’ Ishimayeli—bamwe.
5. Babeshya se, bavuga ko
Yariwe n’ inyamaswa mbi—si byo.
6. Mw Egiputa, yarafunzwe;
Iherez’ arafungurwa—neza.
7. Abon’ ukw arotorera
Umwami waho, Farawo—koko.
8. Bamufunguy’ ahinduka
Igisonga cya Farawo—cyiza.
9. Hatey’ inzara, bene se
Bamanuka kwihahira—i we.
10. Yanga kubirondorera,
Ngo bemer’ ibyo bakoze—bibi.
11. Iherezo, barihana,
Nukw arabababarira—rwose.
12. Abakiran’ imbabazi,
No kwimuka, barimuka—bose.
13. Baraza, bav’ i Kanani,
Bazana na se, Yakobo—ubwe.
14. Uko ni ko Yosef’ uwo
Yakijije bene wabo—bose.
15. Bisa n’ ubuntu bwa Yesu
Yagiriy’ ababisha be—ni twe!