Mwami wanjye, nshaka kuba
Indirimbo ya 42 mu Gushimisha Imana
1. Mwami wanjye, nshaka kuba
Uwakijijwe nawe;
Nake kubwawe wenyine
Kuk’ ur’ umucyo wanjye;
Mu kwitonda kwanjye numve
Urukundo rw’ ukuri,
No mu mwijima w’ ijoro,
Nkwibuke, Mwami Yesu
2. Mwami wanjye nshaka kuba
Urumuri kubwawe,
Ngo njye murikir’ ab’ isi
Baheze mu mwijima
Nakire mu nzira zabo,
Bakuri kure cyane
Mbageze ku Mwami Yesu,
Ngo na bo bamwizere
3. Mwami wanjye nshaka kuba
Uvug’ ijambo ryawe,
Namamaze, Databuja,
Yuko watubambiwe:
Abari mu rupfu rubi,
Mbabwir’ ikibakiza,
Mpumuriz’ abababaye;
Nyobore bos’ i Bgami