Har’ Umwami wa kera
Indirimbo ya 419 mu Gushimisha Imana
1. Har’ Umwami wa kera;
Yar’ umugwaneza
Hari kuri Noweli,
Areb’ umutindi;
Yaratoraguraga
Udukwi ku kwezi
Imbeho yari nyinshi;
Yendaga no kumwica
2. Nukw abaz’ umwambari
W’ umuhungu muto,
At’ Uriya mutindi,
Uz’ i wabo, mbese?
Und’ aramusubiza,
Ati: Ye, ndahazi:
Aba mu kirorero
Cyo hirya y’ umusozi
3. Ati: Ngwino, mwambari,
Tumugemurire
Nzanir’ amafunguro
N’ibyo kunywa n’ inkwi
Barahagurukana,
Badatiny’ imbeho,
Kandi bihanganira
Umuyaga w’ icyago
4. Nyum’ umwan’ ariheba,
Atakir’ Umwami,
At’ Imbeh’ iranyishe:
Biramera bite?
Nukw aramubwir’ ati:
Jy’ ushing’ aho mvuye:
Ubunyinya bw’ imbeho
Ntabwo buribukwice!
5. Umwan’ abigenz’ atyo,
Ager’ ikirenge
Mu cy’ Umwami, shebuja,
Maz’ ashir’ imbeho
Umwami n’ umwambari
Baca mu rubura,
Bajy’ ah’ umutind’ ari,
Baramugemurira
6. Natw’ inshuti za Yesu
Twe kwimeny’ ubwacu
Nkuko twababariwe,
Tubabarirane
Abajyana na Yesu
Gutabar’ abandi
Na bo bazagabana
Umugisha w’ Imana