Isi yos’ iririmbe—Ibitangaza
Indirimbo ya 412 mu Gushimisha Imana
1. Isi yos’ iririmbe—Ibitangaza
Umukiza wa twese—Yadukoreye.
Amahang’ ukw angana
Yos’ asingize Yesu!
2. I burasirazuba,—Bamuhimbaze!
AbaShinwa bashime—Umucunguzi,
AbaHindi bemere
Yesu wabapfiriye.
3. Kandi n’ Abisilamu—Bamusingize:
N’ amahanga barimo—Ayabature
Yes’ Umwami, bemere
Yuko yabacunguye.
4. Abatuye mu mbeho,—Aho bagira
Ijoro rirerire—Ritinda gucya,
Bemer’ Umucyo w’ isi,
Ngo bave mu mwijima.
5. N’ ino mu Rwanda rwacu,—Bamusingize,
Bang’ ingeso za kera,—Bamuyoboke,
Bati: Ngwin’ utwimemo,
Ur’ Umwami w’ ijuru.
6. Amahanga yo mwisi—Yos’ ukw angana
Yemer’ Umucunguzi,—Amuyoboke;
Abakijijwe bose
Bamusingiz’ iteka.