Yes’ araduhamagara
Indirimbo ya 409 mu Gushimisha Imana
1. Yes’ araduhamagara,
Ati: Nimubyuk’ ubu:
Ibisarurwa bireze,
Unsarurira ni nde?
Uhamagawe na Yesu:
Ni wow’ ubwaw’ ashaka!
Umwitabish’ umutima
Uti: Mwami, nyakira!
2. Ntuzahere kure cyane
Kwamamaz’ ibya Yesu:
Abaguye bari hafi,
N’ abazimiye na bo
Umurim’ uradutota;
Dufit’ umwete muke
N’ ubur’ integ’ umusange,
Uti: Mwami, mfash’ ubu!
3. Nubw’ utazi gushyomoka
Kuk’ utar’ umuhanga,
Hamya gusa ko wamenye
Ko Yes’ ababarira
Ujy’ ubwir’ abandi bose
Ibyo yagukoreye;
Nuk’ umwinging’ agufashe,
Uti: Mwami, nyigisha!
4. Hataboneka muri twe
Uvuga kw ananiwe!
Udushoboza ni Yesu
Gukund’ ibyiza byose
Dukor’ iyo mirimo ye
N’ urukundo n’ umwete,
Maz’ ishize, tuzavuge,
Tuti: Mwam’ utwakire!