Abakijijwe mwese
Indirimbo ya 408 mu Gushimisha Imana
1. Abakijijwe mwese,
Abo dufatanije.
Muze none twibaze
Ibyo twakora
Amasakramentu:
Abakunzi ba Yesu,
Nkuko yadukijije,
Ni ko bidukwiriye
Kwamamaz’ ibye
2. Igihe kizagera,
Iman’ itwibarize
Ab’ iwacu mu rugo
N’ abaturanyi
3. Nuko, tubageremo,
Tubabwir’ ibya Yesu,
Kand’ Umwuka w’ Imana
Adukoreshe
4. Dor’ abadakijijwe
Baragwiriye bose:
Bazakizwa bate se,
Bataburiwe?
5. Reka tubasabire,
Kandi tubabwirize,
Bene wacu bakizwe
Yes’ ashimishwe