Jyan’ umucyo mur’ Afurika
Indirimbo ya 406 mu Gushimisha Imana
1. Jyan’ umucyo mur’ Afurika!
Gend’ uyimaremw umwijima!
Bwir’ abantu bose barimo
Yuko Yes’ akiza, —Ko yagukijije
Ni We Mwami; —Ni We Mwami:
Ni We Mana—Ijy’ ikiz’ abanyabyaha
(twebw’ abanyabyaha)
2. Mbese, mur’ Afirika hose,
Ko harimw umwijima mwinshi?
None kugira ng’ ushiremo,
Yes’ aragutumye—Kuvug’ Ubutumwa
Wiceceka!—Wiceceka!
Jyan’ umucyo—Umurikir’ Afirika
(abo mw Afurika)
3. Harihw ingororano nziza
Yesu yiteguye gutanga:
Azazih’ umuntu witanze
Ngw avug’ Ubutumwa, —Ngw ajyane n’ umucyo
Reba Rwanda!—Reba Rwanda!
Icyibaza: —N’ ik’ i Rwanda ikubaza?
(Mbe, n’ ik’ ikubaza?)
4. Reba Yes’ Umwana w’ Imana
Yari mw ijuru hamwe na Se;
Maz’ abonye tugiye gupfa,
Ava mu bwiza bwe, —Aza mur’ iyi si,
Ni ko gupfa; —Ni ko gupfa
Urw’ isoni—Rwo ku musaraba mubi
(ari twebw’ azize)
5. Mwami Yesu, nsabye k’ umfasha,
Ukankiz’ ibyaha bindushya,
Bigatuma ntabasha rwose Kuvuga
K’ ukiza, —Ngo nkuber’ intumwa
Itatumwe—Itatumwe
N’ abakuru, —Itumwe n’ Uwampfiriye
(ker’ i Gologota)