Yesu Krist’ agiye kuza
Indirimbo ya 404 mu Gushimisha Imana
1. Yesu Krist’ agiye kuza:
Tubyuke, ben’ Imana
Igihe eye kiri hafi:
|:Umwam’ azaboneka.:|x2
2. Aje kwimana n’ abera
No gukiz’ Itorero
Ni W’ uzaryambik’ ikamba
|:Ry’ ubwiza budashira.:|x2
3. Ntutinye, mukumbi muto:
Ukundwa n’ lmana, So;
Umusaraba wa Yesu
|:Ni wo bendera yawe.:|x2
4. Abo mw isi ni bakwanga,
Biguhesh’ umugisha;
Urukundo no kwizera
|:Bizaguha kunesha.:|x2