Twebw’ abasiganirwa
Indirimbo ya 400 mu Gushimisha Imana
1. Twebw’ abasiganirwa
Aho dutegekwa,
Twitegey’ ururembo
Tuza gutahamo
Amasakramentu:
Urwo rurembo rwera
N’ ibirimo byose
Byubatwse n’ izahabu
Zirabagirana
2. Reka mbaganirire
Ibiri muri rwo,
Mumeny’ ibyiza byarwo,
Murwifuze namwe
3. Urupfu ntirubayo,
Nta no kunanirwa,
Nta mbeho, nta n’ izuba,
Nta ndwara, nta byago
4. Udakijijwe wese
Ntabw’ azatahamo,
Kukw azahezwa hanze
Hamwe na Satani
5. Mbe, mur’ izo si zombi,
N’ iyih’ uhisemo?
Mbes’ iyi s’ izashonga
Ni y’ uzahamamo?
6. Musig’ iby’ ino mw isi
Bitazahoraho,
Mwiyegurire Yesu,
Umwami w’ ijuru