Ndakwizeye, Yesu
Indirimbo ya 40 mu Gushimisha Imana
1. Ndakwizeye, Yesu,
Mwana w’ intama ko wamfiriye
None, ndakwinginze,
Unyoz’ umutima,
Nonubu, mb’ uwawe unyakire!
2. Nyuzuz’ imbabazi,
Unyobor’ inzira, umpembure!
Ubwo wankunze’ utyo,
Ukamfira, Yesu,
Umvugutire, nanjye ngukunde!
3. Ni nterw’ umwijima
N’ ibyago by’ iyi si, unyobore!
Mar’ umubabaro,
Weyur’ umwijima,
Kandi ntundekere kure yawe!