Dushime cyan’ izina ryawe
Indirimbo ya 4 mu Gushimisha Imana
1. Dushime cyan’ izina ryawe,
Yesu Mukiza wacu:
Tukwimik’ utwitegekere,
Amasakramentu:
Umwami wacu Yesu
Usumba byose
2. Mwa bishwe bamubahora mwe,
Mwishimire mw’ ijuru:
Muhimbaz’ uwadupfiriye:
3. Namwe rubyaro rw’ adamu mwe,
Bacunguwe na Yesu
Muhimbaze mwene Dawidi,
4. Abakuwehw’ ibyaha twese,
Twabahaw’ ubwo buntu bwe,
Nimuze tumupfukamire:
5. Mwa bava mu mahanga mwese,
Nimwumvir’ umukiza:
Ni we mucunguzi w’ abantu,
6. Twifuza cyane gusohora
Mw’ ijuru aho Yes’ ari,
Ngo tumushim’ iteka ryose: