Yesu, tugushimir’ abera bawe
Indirimbo ya 393 mu Gushimisha Imana
1. Yesu, tugushimir’ abera bawe,
Baguhimbarishaga kukwizera,
None bari mu buruhukiro:
Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!
2. War’ igihome cyabo n’ urutare,
War’ umugaba wabo ku rugamba,
N’ izuba ryabo ryo mu mwijima
Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!
3. Nkuko bagirag’ ubutwari bwinshi,
Kurwana kwacu natwe kube kwiza
TuzahSnwe na b’ ingororano;
Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!
4. Gufatanya na bo kwacu ni kwiza;
Bafit’ ubwiza: twe tugir’ inenge;
Dusangira na bo Databuja
Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!
5. Iyo tugiye gucogozwa rwose
N’ intambar’ idasiba, ni bwo twumva
Impundu zabo, tugakomera
Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!
6. Dor’ ubugingo bwacu ni nk’ umunsi;
Bugiye kwira, maze turuhuke;
Tuzabon’ amahoro mw ijuru
Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!
7. Bukeye hazaz’ undi munsi mwiza,
Bazazuka bafit’ ubwiza bwawe;
Umwami Yes’ azazana na bo,
Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!
8. Kand’ azakir’ intore ze zo mw isi
Ku mpera y’ isi hos’ aziteranye,
Zijye mw ijuru zimusingiza
Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!