Tunganir’Imana ubudasiba
Indirimbo ya 388 mu Gushimisha Imana
1. Tunganir’Imana ubudasiba
Jy’uhora uyisenga Kand’uyumvire
Jy’ubana n’abayo, jy’ufash’ indushyi
Ntusibe na rimwe kuyikorera
2. Tunganir’Imana Jy’ubana na Yo
Nutumbira Yesu Uzaba nka We:
Bose bazamenya k’ubana na We,
Barek’ubugome Bitabe Yesu
3. Tunganir’Imana, Ikuyobore
N’uterwa n’ibyago, jy’usanga Yesu
Ntiyirengagiza, umwiyambaza
Uyoboke Yesu ni we Shobuja
4. Tunganir’imana, tuz’umutima
Muby’ukora byose wihutiraho
Jya wumvir’Umwuka; Gwiz’urukundo:
Nta son’uzagira, n’ubona Yesu