Ntukajy’ urambirwa—Kumwizera
Indirimbo ya 386 mu Gushimisha Imana
1. Ntukajy’ urambirwa—Kumwizera,
Nabo wababazwa—N’ iby’ umubiri
Dor’ agufitiye—Ikamba ryiza pe,
Ikamba ryiza pe, ritangirika.
2. Yemwe mwa nshuti mwe—Mwicogora:
Igihe ni gito,—Tukaruhuka
Tuzajya mw’ ijuru—Tube tutagipfa:
Twitange noneho—Twe gucogora!
3. Isi y’ umwijima—Izashira
Ntabwo tuzongera—No kubabazwa
Tuzaka nk’ izuba,—Turabagirana,
Turebe cya giti—Cy’ ubugingw’ i we.
4. Nuko mwa nshuti mwe,—Mwibabara
Naho mwarambirwa n’ iby’ iyi si mbi
Tuzumv’ impundu’ ubwo,—Ni dutabaruka;
Ni bo tuzashira—Umubabaro.