Murinzi we menyesh’ igihe
Indirimbo ya 385 mu Gushimisha Imana
1. Murinzi we menyesh’ igihe!
Iwacu se n’i muhero?
At’ijoro ryijimye cyane:
Buracya hanyuma
Ntukarire, ukomeze;
Nturorere kwiringira,
Kugez’ igih’ uzagerayo
Ku muns’ uhoraho
2. Murwanyi we, tyo mbwira nawe!
Ansubiza yitonz’ ati:
Dore urugamba ruzashira:
Guma mu ntambara!
Ntubabare wihangane;
Wirek’ imirimo yawe
Tuzabon’ igihembo cyiza,
Ni dutabaruka
3. Ndacyabaz’ ibyaremwe byose.
Binsubiza bitya biti:
Iyi si yacu iza gushira,
Haz’ ind’ ihoraho
Umeny’ ibyo bimenyetso
Bigaragaza kuza kwe;
Kand’ ibyaremwe uko bingana
Byitez’ impanda ye
4. Twishime mu mitima yacu
Kukw’ imuhira ari hafi
Duhumure, tuzaruhuka
Tutakibabara.
Ntukarire, tuzabana;
Ibyago bizashiraho
Ntituzaburay’ amahoro
Kwa Yesu mw’ijuru!