Yes’ avukiye mw isi
Indirimbo ya 381 mu Gushimisha Imana
1. Yes’ avukiye mw isi,
Yakuriye muri yo,
Yigishwa n’ Imana, Se,
Gusobanukirw’ isi
2. Yesu yitegereje
Ubugome bwo mw isi;
Areby’ uko bungana,
Arababara rwose
3. Nukw asang’ ab’ iyi si
Banze gukiranuka;
Bamuyoberwa rwose,
Bati: Si we mukiza
4. Yes’ abony’ ibyo byose
Arabababarira,
Ngo n’ abo gucungurwa
No kubon’ igitambo
5. Nukw amenya kw ari We
Uwiteka yatanze
Kubaber’ igitambo
Cyo kubahongerera
6. Ntiyashidikany’ ubwo,
Yemera guhemurwa,
Yiteguzwa n’ Imana
Kudupfir’ abo mw isi
7. Maz’ abantu bo mw isi
Bamubamba ku giti,
Bamubabaza cyane:
Ni ko yadukijije
8. Mwami Yes’ ushimirwe
Ubwo buntu wagize!
Wemeye kumbambirwa:
Nzahora ngusingiza!