Umutim’ ukomerekejwe
Indirimbo ya 379 mu Gushimisha Imana
1. Umutim’ ukomerekejwe,
Utari womorwa,
Ikiganza cyatobowe
Ni cyo cyawomora
2. iy’ umutim’ uremerewe,
Hatemb’ amarira,
Har’ umutim’ umwe musa
Wawuhumuriza
3. Umuns iy’ ababajwe cyane
N’ icyaha yakoze,
Isok’ imwe y’ amaraso
Yamwoz’ akera de!
4. Ayo maraso n’ aya Yesu;
Cya kiganza n’ icye;
Wa mutima w’ imbabazi
Na wo n’ uwa Yesu
5. Utwerek’ ibyo. biganza bye
Byatobowe, Mana;
Duhungir’ ibyaha byacu
Mur’ izo nkovu ze!