Habay’umunsi w’ishimwe mw’ijuru
Indirimbo ya 375 mu Gushimisha Imana
1. Habay’umunsi w’ishimwe mw’ijuru,
Yesu yitanga ngw’agere mw’isi,
Aza kubyarwa n’umwar’utunganye,
Uwer’aturana natw’ababi
Amasakramentu:
Dore urukundo rwatumy’ampfira,
Ibyaha byanjy’abibamba mu mva!
Maz’arazuka ngo ampuze na Se
Nagaruka nzamushimir’ibyo
2. Habay’umunsi babamb’Umukiza
I Gologota ku Musaraba
Ahemurw’avumw’atukwa n’abantu
Yikorer’ ibyaha byanjye byose!
3. Habay’umuns’aruhukira mu mva
Harindwa n’abamarayika be
Niko yitanze ngo amber’Umukiza
Bihebe mwese, mumwiringire!
4. Habay’umunsi satan’aratsindwa
Ntiyaheza Yesu mu gituro
Nukw’arazuka, urupf’arutsinze,
None ari mw’ijuru iburyo bwa Se
5. Hazab’umunsi tuzumv’ah’impanda
Harabagiran’ijuru ryose
Yes’uwo azaza mu bwiza bwe bwose
Azim’ingom’ uwo Mwami wanjye