Nyigiza hafi, Mwami Yesu
Indirimbo ya 372 mu Gushimisha Imana
1. Nyigiza hafi, Mwami Yesu;
Nyakira, Yesu, nguhungiyeho
Mbumbatiz’ amaboko yawe,
|:Ni ho handutir’ ahandi hose.:|x2
2. Nyigiza hafi, Mwami wanjye:
Nta turo ryiza nkuzaniy’ ubu
Nzany’ umutima wanjye mubi;
|:Uwuhagiz’ amaraso yawe.:|x2
3. Nyigiza hafi y’ Uwambambiwe!
Nihanny’ ibyaha n’ iby’ isoni nke
Nzinutsw’ ibyo nishimiraga
|:Ni Wowe nshaka, Yesu wenyine!:|x2
4. Iminsi yose, njye nkwegera,
Ngez’ ubwo nzager’ i Wawe, Yesu
Maze, mu bwami budashira,
|:Nzakubahw akaramata, Yesu.:|x2