Urampamagara, Yesu
Indirimbo ya 370 mu Gushimisha Imana
1. Urampamagara, Yesu,
Kuk’ uz’ izina ryanjye;
Nanjy’ uwagucumuyeho
Ubu ndihannye rwose.
2. Nshaka kukwiyegurira:
Mber’ Umwungeri, Mwami;
Ujy’ undagir’ uk’ ushaka
Kand’ unyikenurire.
3. Wemeye kwitanga rwose
Ng’ unkize, Yesu wanjye;
Iyo neza yaw’ ishimwe,
Naw’ ushimishwe, Mwami.
4. Witinya, mutima wanjye,
Yes’ arakujy’ imbere:
Mu kubaho kwawe kose,
Nta kizamukunyaga.