Ngukunde Yesu, Mwami wanjye
Indirimbo ya 369 mu Gushimisha Imana
1. Ngukunde Yesu, Mwami wanjye,
Mukiza wanjye, ngukunde;
Ngukunde, nkor’ ibyo gushimwa
N’ibikunezeza byose,
Ngeze ku munsi wo gupfa,
Yesu, nkigukunda!
2. Nta wundi ngir’ uhwanye nawe
Kuk’ ungwiriz’ imbabazi;
Ngukunde, Yesu, ngushimishe
Akanwa, no mu mutima
Ni Wowe Yes’ ukuraho
Ibyaha by’ abantu
3. Ngukunde. Yesu Databuja,
Mwana w’ Imana Rurema;
Ngukundish’ imbaraga zose,
Nahw amakub’ ari menshi,
Ngeze ku munsi wo gupfa,
Yesu, nkigukunda!