Bene Data bizeye Yesu
Indirimbo ya 368 mu Gushimisha Imana
1. Bene Data bizeye Yesu,
Umucunguzi wacu mwiza,
Mwitange mutagabanije,
Nubwo benshi babinaniwe
Amasakramentu:
|:Aheza mw ijuru
Tuzahurirayo, bagenzi.:|x2
2. Mwe gutinya! Yes’ ubwe ni We
Waneshej’ urupfu n’ ibyaha
Mwirinde, mwe guh’ abanzi be
Urwitwazo rwo kumutuka
3. Yemw’ ababyaw’ ubwa kabiri,
Yesu ni We mukunzi wacu;
Ni We nzira y’ abamukunda;
Ni We mukuru w’ ubugingo
4. Yemw’ abacunguwe na Yesu
Mugacunguzw’ amaraso ye
Yababohoye kwa Satani,
Ababohoj’ amaraso ye
5. Tur’ ishyanga rye yironkeye,
Yadukuye ku Musaraba
Az’ adushoreye hw iminyago:
None, tujye tumunezeza!
6. Ntimugafatanye n’ iby’ isi;
Mwemere kozwa n’ amaraso:
Mujye mwuzur’ Umwuka Wera
Ibyo nibyo bimunezeza
7. Yemw’ abatura, ntimwihane,
Mwe gushavuz’ Umucunguzi!
Murabuz’ abandi kwihana;
Mukingiran’ Umwuka Wera!
8. Yes’ umugabe w’ ubugingo,
Ni we twese dutegereje
Ntituzongera gushoberwa
Nk’ abatahaw’ Umwuka Wera