Yesu ndakwitabye, —Ntakwiriye
Indirimbo ya 367 mu Gushimisha Imana
1. Yesu ndakwitabye, —Ntakwiriye:
Imbabazi zawe—Zirantinyuye
Mfit’ ibicumuro—Byuzuye muri jye;
Niringiye gusa—Ko wamfiriye.
2. Ibyo nacumuye—Ndabyihannye
Kand’ uko ndi kose—Simbiguhishe
Nuk’ unyuhagize—Amaraso yawe,
Nyogemo, ntungane, —Ico rimvemo.
3. Mwami, mbabarira; —Ndakwizeye
Nkwikubis’ imbere; —Ndakwiringiye
Amaraso yawe—Y’ Umwana w’ intama
Anyoz’ antembeho, —Anyeze dede!
4. Nuko, ndanezerwa; —Mb’ amahoro;
Njyana n’ Uwo nkunda, —Ntaramubona;
Itek’ uko ntewe—N’ iby’ isi n’ ibyaha
Negamira Yesu,—Bikanesheka.